Umva amagambo ateye agahinda umupolisi yasubije George Floyd wamutakambiraga ko atari guhumeka byagiye hanze

Umva amagambo ateye agahinda umupolisi yasubije George Floyd wamutakambiraga ko atari guhumeka byagiye hanze

Inkuru y’urupfu rwa George Floyd wishwe anigishijwe ivi n’umupolisi nyuma y’igihe kinini amubwira ko atari kubasha guhumeka, yabaye kimomo, gusa abantu ntibabasha kumenya icyo uyu mupolisi yamusubizaga mu gihe uyu mugabo yarimo amutakambira.

Mu mashusho yakuwe ku twuma dufata amashusho twari ku myambaro y’abapolisi bari kumwe na Derek Chauvin aniga Floyd, uyu mwirabura yumvikana abwira uyu mupolisi ko adashobora guhumeka nawe mu kumusubiza akagira ati “niba ari byo rekera kuvuga, rekera gutaka, kuvuga bitwara umwuka mwinshi”.

Floyd yarongeye ati “sinshobora guhumeka, sinshobora guhumera. Bari bunyice, bari bunyice, sinshobora guhumeka.” Nyuma yo kuvuga aya magambo, Floyd yahise aceceka amera nk’utaye ubwenge nyuma biza gutangazwa ko yapfuye.

Floyd yapfuye ku wa 25 Gicurasi nyuma yo kumara iminota igera ku icyenda yashinzwe ivi ku ijosi na Derek Chauvin. Imihango yo kumusezeraho yabereye mu bice bitandukane bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 9 Kamena ashyingurwa i Houston muri Texas aho yakuriye mbere yo kwimukira i Minneapolis.