Umwami Philippe w'Ububiligi 'aricuza cyane' gukoloniza DR Congo

Umwami Philippe w'Ububiligi 'aricuza cyane' gukoloniza DR Congo

Umwami w'Ububiligi Philippe Léopold Louis Marie avuga ko "yicuza cyane ibikorwa by'urugomo n'akababaro" abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagize ubwo iki gihugu cyari koloni y'Ububiligi.

Bikubiye mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi kuri iyi tariki DR Congo yizihiza imyaka 60 ishize ibonye ubwigenge.

Mu myaka ya 1880 ni bwo Umwami Léopold II w'Ububiligi yigaruriye igice kinini cya DR Congo y'ubu. Bivugwa ko Abanyafurika babarirwa muri miliyoni 10 bishwe ku ngoma ye.

Muri iyo ibaruwa ye, Umwami Philippe yagaragaje kwicuza atewe n'"akababaro" abaturage ba DR Congo bagize mu gihe cy'ubukoloni, nkuko bitangazwa n'ibitangazamakuru byo mu Bubiligi.

Amagambo yo muri iyo baruwa yasubiwemo agira ati:

"Nifuzaga kugaragaza kwicuza cyane kubera ibikomere byo mu gihe cyashize, umubabaro wabyo ukaba ubu warongeye kugaragazwa n'ivangura rikigaragara cyane mu miryango migari [sociétés] yacu".

Abaye umwami wa mbere w'Ububiligi ugaragaje kwicuza mu buryo bw'inyandiko kubera ibibi byakozwe mu gihe cy'ubukoloni.

Mu byumweru bitatu bishize, ishusho y'Umwami Léopold II yaratwitswe mu mujyi wa Antwerp wo mu Bubiligi, mu myigaragambyo y'abamagana irondabwoko.

BBC