Uriya mutoza aranyanga ku buryo n’umupira wageze aho ukananira...ahantu nzahurira nawe nzamwereka ko yibeshye -Isaie avuga kuri Haringingo

Uriya mutoza aranyanga ku buryo n’umupira wageze aho ukananira...ahantu nzahurira nawe nzamwereka ko yibeshye -Isaie avuga kuri Haringingo

Rutahizamu uherutse gutandukana n’ikipe ya Police FC, ndetse akaba akomeje ibiganiro n’andi makipe atandukanye, yahishuye uburyo yanzwe n’umutoza wa Police FC, ari we Haringingo Francis, ashimangira ngo aho bazahurira azamwereka ubushobozi bwe.

Mu minsi ishize, nibwo ikipe ya Police FC yatandukanaga n’uwahoze ari rutahizamu wayo, wandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba kumurekura akajya kwishakira ahandi yakina nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina muri uyu mwaka w’imikino warangiye wa 2019-2020.

Nyuma yo gutandukana hagati Police FC na rutahizamu Songa Isaie wanayitsindiye ibitego byinshi kuva yayigeramo, habanje kuvugwa ko iyi kipe yaba yirukanye uyu musore, ariko amakuru nyakuri ni uko itamwirukanye ahubwo we yateye intambwe yo kubasaba gutandukana nayo akajya gushaka aho azabona umwanya wo gukina.

Gusa rutahizamu Songa Isaie, yashyize ukuri hanze kwabaye intandaro yo gusaba ubuyobozi bwa Police FC ko bwamurekura, muri zo mpamvu zikomeye uyu rutahizamu yabwiye FunClub mu kiganiro cyihariye bagiranye, ni uko urwango yagaragarijwe na Haringingo Francis bakunda kwita Mbaya.

“Uriya mutoza Haringingo, ntabwo twigeze duhuza habe na gato. Hari ukuntu amaraso y’abantu adahura. Nanjye nawe ntitwahuje. Uriya mutoza aranyanga kuburyo n’umupira wageze aho ukananira kubera kunyanga.”

“Reka nanabivuge, ahantu nzahurira nawe nzamwereka ko yibeshye ku muntu atari azi kuko yaranyanze aranabinyereka mu buryo bwose.”

Uyu musore w’imyaka 26, yatsindiye Police FC ibitego 38 mu myaka itanu yari ayimazemo, ku mwaka we wa mbere yatsinze ibitego 10, ku mwaka wa kabiri atsinda 5, ku mwaka wa gatatu atsinda ibitego 6, ku mwaka wa kane atsinda 13, muri uyu mwaka bwo yatsinze 4 gusa.

Isaie akaba akomeja kuganira n’amakipe atandukanye, cyane ko muri Nzeri 2020, ari bwo umwaka w’imikino 2020-2021, ari bwo uzatangira mu Rwanda.

Niwe wabasabye gutandukana nabo
Isaie yandiye Police FC ibitego byinshi mu gihe yayimazemo
Umutoza Haringingo yatumye n'umupira unanira Isaie Songa