Urufunguzo rwo kwerekeza muri Rayon Sports kwa Nyirinkindi Saleh ruzatangwa na APR FC

Urufunguzo rwo kwerekeza muri Rayon Sports kwa Nyirinkindi Saleh ruzatangwa na APR FC

Nyirinkindi Saleh watijwe na APR FC muri Marines FC, ategereje urupapuro rumurekura akerekeza muri Rayon Sports nyuma y’uko amasezerano yari afitanye n’ikipe y’ingabo z’igihugu agannye ku musozo.

Uyu musore ukina afasha ba rutahizamu yasinyanye na APR FC amasezerano y’imyaka ibiri mu 2017, ayikinira umwaka wa mbere, nyuma yo kubura umwanya ubanzamo cyane cyane ko yari ahanganye na bamwe mu bakinnyi bigaragaje cyane muri iyi kipe nka Nshuti Dominique Savio, Nkinzingabo Fiston, Hakizimana Muhadjili, Blaise Itangishaka, Sekamana Maxime ndetse na Iranzi Jean Claude atizwa mu ikipe y’abasirikare barwanira mu mazi.

Muri uyu mwaka w’imikino uri kugana ku musozo, akinira Marines FC, yitwaye neza dore ko yahawe umwanya uhagije wo gukina n’umutoza we Rwasamanzi Yves , ibi byatumye atangira kubengukwa n’amakipe menshi ndetse anakomeye hano mu Rwanda.

Uyu musore yatangiye ibiganiro na Rayon Sports, hari n’andi makipe amushaka arimo Police FC, AS Kigali, Sunrise FC ndetse na Musanze FC .

Nyirinkindi yahagaritswe na Marines FC tariki ya 12 Kamena nyuma y’umukino iyi kipe yasezereyemo Etincelles FC, ubuyobozi bukamenya ko we na Runanira Hamza bari mu biganiro na Rayon Sports batabumenyesheje.

Ategereje urupapuro rumurekura agomba guhabwa n’iyi kipe ya APR FC yakuriyemo cyangwa impande zombi zikongera kwicarana, bakagirana amasezerano mashya yamwemerera gukomezanya na yo.

Mu biganiro uyu musore ari kugirana na Rayon Sports, yifuza ko bamwishyura 5,000,000 Frw nk’umukinnyi wigenga kugira ngo ashyire umukono ku masezerano ndetse n’umushahara w’ibihumbi 400 Frw bazajya bamuhemba buri kwezi mu gihe cy’imyaka ibiri yayikinira.

APR FC yasezerewe na AS Kigali muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro ku Cyumweru nyuma yo gutsindwa ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino yombi mu gihe Rayon Sports ashobora kwerekezamo yo yasezereye Marines FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Gikundiro izahura na Gicumbi FC muri ¼. Umukino ubanza uzabera i Kigali tariki ya 20 Kamena mu gihe uwo kwishyura uzabera i Gicumbi ku itariki ya 23 Kamena.

Saleh aramutse agarutse muri APR FC yahanganira umwanya na bamwe mu nkinzi za mbwamba z'iyi kipe zirimo Nshuti Savio

Kimwe mu bitego yatsinze APR FC mu mukino wa gicuti

Ni umusore agora cyane ikipe ya APR FC yahozemo iyo bahuye

Saleh yisanze hanze kubera kubura umwanya ubanzamo maze APR FC imutiza muri Marines ngo ajye kuzamura urwego