Uruguay: Umucuruzi ukomeye wa Cocaine yacitse gereza aciye mu gisenge

Uruguay: Umucuruzi ukomeye wa Cocaine yacitse gereza aciye mu gisenge

Rocco Morabito ni umwe mu bacuruza ikiyobyabwenge cya Cocaine bakomeye ku isi. Mu ijoro ryakeye yacitse gereza yari afungiyemo mu murwa mukuru wa Montevideo aciye mu gisenge cyayo. Iyi gereza iri mu zirindwa cyane.

Morabito yafashwe muri 2017 afungirwa muri kiriya gihugu ariko ubutegetsi bwa Uruguay bwiteguraga kumusubiza mu gihugu cy’Ubutaliyani ngo akatirwe kuko ibyaha yari akurikiranyweho yabikoreye i Milan.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ya Uruguay rivuga ko uriya mugabo yatorokanye n’abandi bantu batatu.

Mbere y’uko afatwa muri 2017 hari hashize imyaka 20 ashakishwa na Police mpuzamahanga (Interpol).

Gutoroka kwa Morabito byarakaje ubutegetsi bw’Ubutaliyani, butegeka ko Uruguay itanga ibisobanuro bifatika kuri iki kibazo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu Butaliyani, Matteo Salvini  yagize ati: “Icya mbere nsaba nkomeje ni uko ubutegetsi bw’i Montevideo busobanura neza uburyo yabacitse, icya kabiri mvuga ni uko tuzakomeza kumuhiga kugeza twongeye kumubona ari muzima cyangwa yapfuye.”

Morabito yari asanzwe ayobora itsinda ry’abacuruzi ba cocaine bitwa ‘Ndrangheta’ rivana Cocaine muri America y’Epfo rikayigeza i Burayi.

Yafashwe muri 1994 ubwo yarimo yishyura miliyoni 8$ ngo bamuhe cocaine yo gucuruza.

Yatangiye gucuruza ibiyobyabwenge afite imyaka 23 mu mujyi akomokamo witwa Africo wo mu Majyepfo y’Ubutaliyani.

Ubucuruzi bwe yabukoranaga cyane n’abo muri Colombia mu murwa mukuru, Bogota. Nyuma yo gufatwa yafungiwe muri Uruguay, iki gihugu ubwacyo kimukatira imyaka 30.

Ubutaliyani bwo bwashakaga kumuburanisha kuri kiriya cyaha ariko bukavuga ko yagikoze mu rwego mpuzamahanga. Mu bucuruzi bwe yakundaga gukoresha impapuro z’inzira z’impimbano harimo uz’igihugu cya Brazil.

Morabito yari asanzwe afungiye muri Uruguay

Police yamushakishije igihe kirekire none aratorotse

Daily Mail