USA: Agiye guhabwa indishyi ya miliyoni 21$ nyuma yo gufungwa imyaka 39 arengana

Craig Coley wo muri Leta ya California, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), agiye guhabwa indishyi ya miliyoni 21 z’amadolari nyuma yo gufungwa imyaka 39 azira ibyaha atigeze akora.

USA: Agiye guhabwa indishyi ya miliyoni 21$ nyuma yo gufungwa imyaka 39 arengana

Craig Coley wo muri Leta ya California, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), agiye guhabwa indishyi ya miliyoni 21 z’amadolari nyuma yo gufungwa imyaka 39 azira ibyaha atigeze akora.

CNN ivuga ko mu 1978 aribwo Coley kuri ubu ufite imyaka 71 yahamijwe kwica Rhonda Wicht n’umuhungu we Donald wari ufite imyaka ine.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umuyobozi w’Umujyi wa Simi Valley, Eric Levitt, yavuze ko aribwo umuntu agizwe umwere muri California nyuma y’igihe kirekire afunzwe.

Ati “ Nubwo nta mafaranga wabona ashobora kugira ibyo ahindura ku byabaye kuri Coley, gukemura iki kibazo nicyo kintu gikwiye twakorera Coley n’umuryango wacu”.

Mu 2017 nibwo Jerry Brown wari Guverineri wa California yahaye imbabazi Coley wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi, ndetse Urwego rushinzwe gutanga indishyi rumuha miliyoni ebyiri z’amadolari, aho yari yabariwe amadolari 140 kuri buri munsi mu minsi 13 991 yamaze afunzwe kandi arengana.

Nyuma y’aho ariko Coley yatanze ikirego, aho yemerewe miliyoni 21 z’amadolari arimo miliyoni 4.9$ azatangwa n’umujyi wa Simi Valley, andi akazatangwa n’ibigo by’ubwishingizi.

Uyu mugabo wari wahawe imbabazi yaje guhindurwa umwere nyuma y’uko abakora iperereza mu mujyi wa Simi Valley bavumbuye bimwe mu bizami by’amaraso (ADN) byakoreshejwe mu gucira urubanza Coley, mu 1980 urukiko rwari rwarategetse ko byangizwa.

Bavumbuye ko ikimenyetso gikomeye cyakoreshejwe mu guhamya Coley kwica bariya bantu babiri kiriho ADN y’abandi bantu, nyuma biza kwemezwa ko uwari ushinzwe iperereza kuri ibi byaha mu 1978 atabikoze uko bikwiye.

Nubwo yagizwe umwere ariko, bisobanuye Rhonda wishwe amaze no gufatwa ku ngufu n’umwana we Donald nta butabera bigeze babona kuko ababishe bashobora kuba bakiri hanze bidegembya.

Coley yamaze imyaka 39 mu gihome azira ibyaha atigeze akora

Coley yemerewe indishyi ya miliyoni 21 z'amadolari