USA: Ikibumbano cya George Washington Perezida wa mbere wa Amerika nacyo cyahiritswe hasi banatuka Polisi

USA: Ikibumbano cya George Washington Perezida wa mbere wa Amerika nacyo cyahiritswe hasi banatuka Polisi

Ikibumbano cya George Washington Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika unafatwa nk'umubyeyi washinze iki gihugu cyashyizwe hasi n'abigaragambya kuko nawe azwiho kuba yaragize uruhare mu icuruzwa ry'abirabura kuko yari afite n'abo akoresha mu mirima ye.

Ikibumbano cya George Washington cyari ahitwa Portland, cyaranduwe n'abigaragambya muri Leta ya  Oregon mu ijoro ry'ejo bawuhuje n'umunsi ubucakara bwahagarikwaga mu 1865.

Amashusho y'abantu bafitanye amateka n'icuruzwa ry'abirabura ari gusenywa hirya no hino muri Amerika cyane cyane ay'aba General b'Abanyamerika bagiye bashyigikira icuruzwa ry'abirabura.

Ibi byahise bikurura ikiganiro mu bigaragambya ko bagomba ku gusenya n'icya George Washington , agatsiko k'abantu bagera kuri 20 biyegeranije iruhande rwacyo ku wa kane nimugoroba, nyuma yo kukirandura bafashe n'ibendera rya Amerika barishyira iruhande rwacyo bararitwika.

Ntabwo abantu bari benshi ariko buhoro bagumye kwiyongera kugeza ubwo babasha gusunika ikibumbano baragisenya, mashusho yafashwe yerekanye bagitura hasi batwika n'amabendera abiri iruhande rwacyo.

Ubwo abapolisi bahageraga bakererewe, basanze ikibumbano kiri hasi handitse amagambo ngo uyu ni "umukoroni wa Jenoside"