USA irakorana n’Ubuhinde mu rwego rwo guca intege Ubushinwa

USA irakorana n’Ubuhinde mu rwego rwo guca intege Ubushinwa

Abasesengura uko ibintu bihagaze muri iki gihe ku rwego mpuzamahanga bavuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri kungukira ku bibazo biri mu Bushinwa bishingiye ku cyorezo cya Corona virus kimaze kwica Abashinwa barenga 2000. Ubu USA ngo yahisemo kuzamura umubano ifitanye n’Ubuhinde mu rwego rwo gukomeza guca intege Ubushinwa.

Kimwe mubyo abahanga bashingiraho ni ijambo Perezida Donald John Trump yavugiye kuri Stade ya mbere nini ku isi y’umukino wa cricket iri mu Buhinde aho yavuze ko USA igiye kugirana n’Ubuhinde ‘ubufatanye mu bucuruzi buhambaye’

Yavuze kandi ko USA izafasha Ubuhinde kugira intwaro ziteye ubwoba kurusha ahandi hose ku isi.

Iryo jambo yarivugiye imbere ya Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi n’abaturage bagera ku bihumbi ijana.

Trump yagize ati: “ Mwakoranye neza n’igihugu cyacu biduhesha ishema. Tuzahora tubizirikana kandi Ubuhinde bizahora ari inkoramutima kuri twe.”

Yakomeje avuga ko USA izakomeza kongera ingufu mu mikoranire myiza mu bya gisirikare n’Ubuhinde kandi ko igihugu cye kiri kureba uko cyaha Ubuhinde intwaro zitinyitse kurusha izindi ku isi muri iki gihe.

Gukorana n’Ubuhinde biri mu nyungu nyinshi kuri USA kuko biyifasha guca intege Ubushinwa ndetse bigatuma umuturanyi wabwo w’umwanzi, Pakistan, adakomeza kwigira akari aha kajya he!

Kuri uyu wa Kabiri taliki 25, Gashyantare, 2020 USA n’Ubuhinde barasinyana amasezerano arimo ingingo zivuga ko USA izaha Ubuhinde ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyari $3.

Ibi bikoresho birimo kajugujugu z’intambara zikomeye cyane.

Hagati aho hari imyigaragambyo yadutse mu bice bimwe by’Ubuhinde, abaturage bamagana uruzinduko rwa Perezida Donald Trump.

The Independent.ie