USA: Umugabo witwaje intwaro yishe abantu 20

USA: Umugabo witwaje intwaro yishe abantu 20

Umugabo witwaje intwaro yarashe abantu bari bari mu iduka rya Walmart, mu mujyi wa El Paso muri Leta ya Texas, yica abantu 20 abandi 26 barakomereka.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu. Uwo mugabo amaze kwica abantu yahise yishyikiriza polisi.

Uwo mugabo yinjiye mu iduka ubwo abantu bari bari guhaha atangira kurasa atarobanura. Ni ubwicanyi bukomeye bubaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’iminsi itandatu gusa ingimbi yishe abandi bantu batatu ibarasiye mu imurika ry’ibiryo muri California y’Amajyaruguru.

Abayobozi batangaje ko uwo mugabo warashe afite imyaka 21, akaba aturuka mu mujyi wa Allen wo muri Texas, mu birometero bisaga 1000 uvuye mu mujyi wa El Paso.

Reuters yatangaje ko abayobozi bemeje ko iperereza rigikomeje ngo bamenye icyateye uwo musore kurasa abantu.

Guverineri wa Texas, Greg Abbort yabwiye abanyamakuru ko icyo cyaha bazagihana bihanukiriye.

Ntabwo uko ubwicanyi bwakozwe byatangajwe ariko amashusho yashyizwe hanze agaragaza abarashwe baryamye hasi haba imbere n’inyuma mu iduka.

Polisi yo muri El Paso yageze aho icyaha cyabereye hashize iminota itandatu kibaye, izenguruka umwicanyi kugeza ubwo yitangaga akamanika amaboko.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko ari igikorwa cy’ubugwari kandi ko nta mbabazi zigomba guhabwa umuntu wishe inzirakarengane.

Iri rasa ribaye irya munani rihitanye abantu benshi mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika uhereye mu 1984 ubwo habaga irasa muri California ryahitanye abantu 21.

Polisi yo muri El Paso yageze aho icyaha cyabereye hashize iminota itandatu kibaye, izenguruka umwicanyi kugeza ubwo yitangaga akamanika amaboko.