Usengimana Faustin wari warerekeje muri Kuwait yagarutse mu Rwanda

Usengimana Faustin wari warerekeje muri Kuwait yagarutse mu Rwanda

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda Usengimana Faustin wari werekeje mu kipe ya Khaitan Sporting Club yo mu gihugu cya Kuwait ariko akaba yaragarutse mu Rwanda kuko ashaka kujya gukina i burayi. 

Usengimana wasoje amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports nyuma yo kuyigarukamo avuye muri APR FC, yari yerekeje ku mugabane wa Asia ariko ubu akaba yaragarutse mu Rwanda hakaba hari amakuru avuga ko yananiranwe niyo kipe.

Myugariro w’ikipe y’igihugu Faustin Usengimana yazamukiye mu ikipe ya Cercle Sportif Kigali, ahava ajya muri George Walker Traning Center yatozwaga na Gishweka Faustin nyuma atoranywa mu bakinnyi bajya mu ngimbi z’ikipe ya Rayon Sports ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, aza no kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Rayon Sports yamazemo imyaka 7 n’bwo hari umwaka yakinnye mu Isonga FC ubwo Amavubi U-17 yari avuye muri Mexique.

Mu 2013, uyu mukinnyi wari warigaragaje mu gikombe cya Afurika n’icy’isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique, yagize imvune yatumye amara igihe kinini adakina, nyuma aza kugaruka mu kibuga.

Mu 2015, Faustin Usengimana yerekeje muri APR FC yakiniye imyaka ibiri, mbere yo gusubira muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2017/18.

Kuri ubu akaba nta kipe afite ndetse bikaba byamugora cyane kugira indi kipe ikomeye yakinamo hano mu Rwanda kuri we akaba yifuza kujya gukina ku mugabane w'iburayi.