Uwabeshyeye u Rwanda ko rushaka kwica Museveni yatawe muri yombi na CMI

Uwabeshyeye u Rwanda ko rushaka kwica Museveni yatawe muri yombi na CMI
Sgt. Issa Arinaitwe, umukozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, wigeze gutangaza mu 2018 ko u Rwanda rwateguye umugambi wo kwivugana Perezida Museveni , yafatiwe mu nzu z’ibanga z’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO, ziherutse gukorwamo umukwabu n’igisirikare.

Muri Mutarama 2018, nibwo Sgt Arinaitwe, bakunda kwita Furaha, yashyize hanze amakuru yateje urunturuntu avuga ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwe yamuhaye akazi ko kwica Perezida Museveni.

Mu ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida Museveni icyo gihe, yatangaje ko yahunze igihugu kuko inzego z’umutekano z’u Rwanda zamushakaga ari umupfu.

Yavuze ko yahawe akazi mu 2009 ko gusohoza ubutumwa bukomeye mu izina ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda kandi ko yishyuwe amafaranga yagombaga gukoresha muri ubwo butumwa.

Ikinyamakuru Chimpreports kuri iki Cyumweru, itariki 12 Nyakanga 2020, kikaba cyamenye ko Arinaitwe yatawe muri yombi mu rukerera rwo kuwa Gatanu, nyuma y’igitero urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (CMI) rufatanyije n’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, rwagabye muri zimwe mu nzu z’ibanga cyangwa zitekanye (Safe houses) zikoreshwa na ISO.

Umwe mu bahaye iki kinyamakuru aya makuru ati: "Issa Arinaitwe ni umwe mu bakozi 20 ba ISO basanzwe muri ’safe houses’ za ISO." Yongeyeho ko aba barimo guhatwa ibibazo na CMI.

Biravugwa ko Perezida Museveni ubwe ari we watanze amabwiriza yo kujya gusaka inzu z’ibanga ISO ikoresha, nyuma yo kumva ko aha hantu abakozi b’uru rwego bahakorera ibikorwa by’iyicarubozo ndetse bagahimbira bamwe mu basirikare bakuru ibyaha.

Amakuru atangazwa akaba avuga ko abakozi ba ISO bagerageje kurwanya iki gikorwa bakabanza gukozanyaho badashaka ko hari umuntu ubinjirira ariko bakisanga barushwa imbaraga n’abari babateye.

Abaturage begereye aho imwe muri izi nzu iherereye hafi y’urusengero rw’Aba-Bahai, mu birometero 4 uvuye mu Mujyi wa Kampala, bavuga ko bumvise urusaku rwinshi rw’amasasu ubwo CMI yagabaga igitero ku nzu y’ibanga ikoreramo ISO.

Kugeza mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ngo Arinaitwe yari akirimo guhatwa ibibazo na CMI. Uyu akaba akekwaho kuba yarahimbye amakuru yavugaga ko yishyuwe na Perezida Kagame ngo yice Museveni bigatuma inzego z’umutekano zongera ubukana mu guhiga abantu bakekwagaho gukorana n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Arinaitwe kandi avugwaho kuba yarashatse kwigira inshuti no gucengera mu gatsiko k’abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda barimo uwahoze ari umupolisi mukuru witwa Kabanda.

Kabanda akaba avuga ko uyu yari afite ibimenyetso bigaragaza ko abashinzwe umutekano ba Uganda n’u Rwanda bafatanya mu bikorwa byo gucyura impunzi z’Abanyarwanda binyuranyije n’amategeko.

Ubwo yahungaga Uganda, Sgt Arinaitwe ngo yahamagaye Kabanda ndetse barahura muri Ghana. Bombi bikavugwa ko babanye no mu nzu.

Nyuma ariko, ngo kabanda yagize gushidikanya ku myitwarire ya Arinaitwe mbere yo kwimukira mu kindi gihugu. Inzego z’umutekano za Ghana ngo zikaba zari zavumbuye ko Arinaitwe yari afite imigambi yo gushimuta Kabanda.

Amaze kumenya ko ashobora gutabwa muri yombi muri Ghana, Arinaitwe ngo yahamagaye Umuyobozi wa ISO, Col. Kaka Bagyenda ndetse n’undi musirikare mukuru bamufasha gusubira muri Uganda.

Bivugwa ko yari amaze igihe aba muri izo nzu z’ibanga za ISO n’undi witwa Jack Erasmus Sangirabo, kuri ubu waburiwe irengero.

Arinaitwe ariko yari yarabanje kujya avugwa mu bikorwa binyuranyije n’amategeko by’ubucuruzi bwa zahabu z’ibicupuri akorana n’abacuruzi b’Abanyekongo bikaza no gutuma umucuruzi witwa Suleimani Mbuga afungwa.

Arinaitwe kandi yanavuzwe mu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu yakoranye n’Umushinwa witwa Mr Yuu.

Amakuru akaba avuga ko izi nzu za ISO mbere yo kugabwaho ibitero byari bimaze kwemezwa ari ahantu hakorerwa ibyaha kandi bigomba gukurikiranwa n’abashinzwe iperereza.

Benshi mu Banyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bashinjwa ibyaha bitandukanye nabo bagiye banyura muri izi nzu bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

Ibi bitero ariko ngo byatunguye Umuyobozi wa ISO, Col Kaka wari usanzwe ashyigikiwe na minisitiri w’umutekano akaba n’umwe mu bajenerali bafite igitinyiro muri Uganda, Elly Tumwiine.

Ibi rero byatuma umuntu yibaza impamvu Lt Arinaitwe yagiye kubeshyera Perezida w’u Rwanda ko yamutumye kwivugana Museveni, ukibaza ikintu cyari kibyihishe inyuma ndetse n’abandi bantu baba bari babiri inyuma.

Ese byaba bivuze ko hari bamwe mu Bagande batishimiraga imibanire Uganda yari ifitanye n’u Rwanda bagashaka guteranya ibi bihugu ubusanzwe byari ibivandimwe? Ese ibi ntibyaba bisobanuye ko Abanyarwanda bagiye batabwa muri yombi bashinjwa gushaka guhungabanya umutekano wa Uganda baba ari inzirakarengane? Ikigaragara cyo nuko Museveni afite ibibazo byinshi bitari u Rwanda.

What's Your Reaction?

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0