Uwari umutoza wa APR FC wanayihesheje igikombe, hashize amezi 2apfuye

Uwari umutoza wa APR FC wanayihesheje igikombe, hashize amezi 2apfuye

Uwari umutoza wa APR FC wayihesheieje igikombe cya shampiyona cya 2014/2015, umunya-Serbia, Dusan Dule hashize amezi 2 yitabye Imana aho yazize uburwayi.

Iyi nkuru yamenyekanye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, yatangajwe bwa mbere n’uwari umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Jimmy Mulisa yavuze ko yabibwiwe na  Dr. Ljobumir Petrovic wahoze atoza APR FC ari na we wamuzanye mu Rwanda ko hashize amezi 2 Dusan Dule yitabye Imana.

Dusan Dule yaje mu Rwanda azanywe na Dr. Ljobumir Petrovic wari umutoza mukuru wa APR FC, amuzana aje kuba umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi. yaje gusubira iwabo muri Serbia ikipe ayisigira Dusan Dule.