Uwize uburezi abaye umunyarwanda wa mbere ukoze ibyuma by’imikino y’amahirwe

Uwize uburezi abaye umunyarwanda wa mbere ukoze ibyuma by’imikino y’amahirwe

Richard Benimana wize uburezi muri Kaminuza yinjiye mu ishoramari ry’imikino y’amahirwe akoresheje ibyuma bigezweho yikoreye. Avuga ko amaze igihe akorera abandi bashoramari muri iyi business y’imikino y’amahibwe akaba yarayobotse inzira yo guhanga udushya no kwihangira imirimo kugira ngo agere kuri iri iki gikorwa cyo kwikorera biriya byuma.

Benimana Richard warangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2016 mu bijyanye no kwigisha indimi, avuga ko akirangiza amashuri yisumbuye kuva muri 2012 yakoraga mu bijyanye n’imikino y’amahirwe ariko akorera amasosiyete asanzwe akora ubu bucuruzi.

Kubera inyigisho zihora zihabwa urubyiruko zo kwihangira imirimo no guhanga udushya, avuga ko yagize igitekerezo cyo kwikorera mu bijyanye n’ibyo yari amazemo igihe.

Ati “Ijya kurisha ihera ku rugo, ntabwo nari kujya guhanga ibindi bintu biturutse hirya mu byo ntari gukora.”

Kuva icyo gihe yatangiye kuzigama ku mafaranga make yahembwaga, akanakusanya bimwe mu bikoresho byabaga bikuwe mu byuma by’imikino y’amahirwe kubera utubazo duto byabaga byagize, umukoresha we anamuha bimwe mu bikoresho by’ingenzi bifashisha bakora biriya byuma.

Benimana ufite n’impano y’ubukorikori, avuga ko nta shuri yizemo ibyo gukora biriya byuma ahubwo ko umutima ushaka watumye ashakisha ubumenyi kuri za murandasi ubundi agakunda gukurikirana uko bajyaga bakora ibyuma by’aho yakoraga iyo byabaga byagize ibibazo.

Ati “Nta bwenge bwinshi cyangwa ubuhanga ndusha abandi ahubwo ubushake no kwiha intego z’ubuzima bwanjye ni byo byatumye mbasha gukora ibi byuma.”

Umuntu ashobora kuzajya arya amafaranga menshi

Byo si ibiryabarezi kuko bizakoreshwa n’abasobanutse…

Benimana uvuga ko biriya byuma yikoreye bitamenyerewe mu Rwanda, avuga ko bisanzwe bikoreshwa mu mikino y’amahirwe mu bihugu byo hanze nko muri America n’Iburayi.

Abazajya bakina imikino y’ibi byuma bya Benimana bisaba ko bahabwa uburenganzira n’umukozi ubikurikirana ku buryo atari buri wese waza ngo akine nk’uko ibisanzweho bikorwa.

Ati “Uburyo busanzweho rimwe na rimwe abana bajya babikina ariko nk’ibi byuma byanjye byo ntaho byahurira n’umuntu w’umwana kuko ntabwo buri wese yaza ngo akine uko yiboneye.”

Imikino y’amahirwe yakunze kuvugwaho kurarura urubyiruko, ikanasenya ingo z’abashakanye, rimwe na rimwe abana bakiba ibiceri ababyeyi babo kugira ngo bage gukina.

Abazitabira imikino y’imashini ze bazajya bashyiramo amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (ibyo bita Credits) ari na yo azakoresha mu mukino akagenda yunguka cyangwa ahomba abyirebera mu mashini, yageze igihe ashaka guhagarika gukina akabikora ubundi agahabwa amafaranga azaba agejejemo.

Avuga ko umwihariko we ari uko abifuza gukina imikino ye bazajya babanza gusobanurirwa bihagije ku buryo n’iyo batagira amahirwe yo kunguka batazajya birenganya cyangwa ngo barenganye ibyuma ku buryo yizeye ko abazitabira ibyuma bye batazahabwa amazina nk’ayo baha abakina indi mikino isanzwe.

Ati “Bikinwa n’abantu bakuru babanje kubisobanukirwa kdi ndabizi ko bazabyumva kuko bitagoye, icya mbere ni imikino myiza nabahitiyemo ifite winning percentage iri ku rwego rwo hejuru ikaba ari imikino igendera ku kitwa free game.”

Benimana uvuga ko ibi bizatuma abasha guhangana na sosiyete zikomeye zisanzwe zikora ubu bucuruzi, kuko uretse umwihariko w’ibyuma bye abazajya baza gukina bazajya banahabwa icyo kunywa ku buntu.

Uyu rwiyemezamirimo ukiri mu kiciro cy’urubyiruko watangiriye ku byuma batandatu byose yikoreye kuva mu Ugushyingo 2017, avuga ko ishoramari rye rizatangira mu minsi ya vuba.

Benimana wamaze gushinga kompanyi yitwa ‘Hot Games Ltd’ avuga ko azatangirira ku nzu y’ubucuruzi imwe mu mujyi wa Kigali, akaba afite intego yo kuzagira eshatu ariko ko atazagaba amashami mu cyaro kuko muri biriya bice habereye irindi shoramari nk’ubuhinzi n’ubworozi bigezweho.

Benimana ni umukorikori ugiye kubibyaza umusaruro

Ibyuma bye ngo yabikoranye ikoranabuhanga ryizewe

Iwe haba hari utwuma akoresha muri ubu bukorikori

Ngo imashini ze zizaba zifite imikino igezweho