Uyu munsi bamwe barasibira abandi bimuke:Ese Etoile izakomeza gusibira kugeza ryari?,Gicumbi FC iragaruka se?

Uyu munsi bamwe barasibira abandi bimuke:Ese Etoile izakomeza gusibira kugeza ryari?,Gicumbi FC iragaruka se?

Uyu munsi nibwo harara hamenyekanye amakipe 2 agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-22, amakipe yose uko ari 4 aracyafite amahirwe yo kuzamuka.

Ni umunsi bamwe bari burare barira abandi bagaseka, bishobora kuza kuba urugendo runini kuri Souleyman Niyibizi n’Amagaju basubira mu magepfo mu gihe baba batsinzwe na Etoile del’Est itozwa n’umutoza Banamwana Camarade.

Ku rundi ruhande Heroes FC iraba yasuye Gicumbi FC mu mukino wo kwishyura uri bubere i Gicumbi.

Umukino ubanza wahuje Amagaju FC na Etoile del’Est warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, bivuze ngo Etoile irasabwa gutsinda uko byagenda kose kugira ngo yizere kuzamuka.

Gicumbi FC yatsindiye Heroes iwayo 1-0, bivuze ngo Gicumbi FC irasabwa kunganya gusa igahita izamuka.