Uyu munsi hateganyijwe imiyaga ya 18 – 25Km/h

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko hagati yo kuri uyu wa kane no kuwa gatandatu (21 na 23 Werurwe) mu bice byinshi by’u Rwanda hateganyijwe imiyaga ifite umuvuduko uri hagati ya 18 na 25Km/h, gisaba abaturarwanda gufata ingamba mu kwirinda ingaruka z’ibiza uyu muyaga watera.

Uyu muyaga biteganyijwe ko uzaca mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’igice kinini cy’Intara y’Amajyepfo.

Ikigo cya Meteo Rwanda kivuga ko uyu muyaga uteganyijwe ushobora guteza ingaruka zitandukanye ku bantu n’ibintu harimo n’ibikorwa remezo bityo kikaba gishishikariza abaturarwanda gufata ingamba zikwiye mu kwirinda no gukumira ibiza.

Inkubi y’umuyaga ukabije wiswe Idai iheruka kwibasira ibice bya Madagascar, Mozambique, Malawi na Zimbabwe ikangiza byinshi igahitana yari ifite ikigereranyo cy’umuvuduko wa 195Km/h.