Volleyball:Bigoranye REG yatsinze IPRC Ngoma(Video)

REG VC yakinaga na IPRC Ngoma, umukino utoroheye ikipe ya REG n’ubwo yaje kuwutsinda amaseti 3-2, byasabye ko hitabazwa iseti ya 5 ya kamarampaka.

REG yatsinze iseti ya mbere ndetse irusha IPRC Ngoma amanota 25-14, yahise ishyiramo n’iya kabiri ku manota 25-20. Aba basore b’Iburasirazuba bahise bahumuka nabo bahita bishyura aya maseti imwe ku manota 25-15 indi ku manota 25-23. Hahise hitabazwa iseti ya 5 ya kamarampaka maze REG iyitsinda ku manota 15-10.