Vladmir Putin Perezida w’Uburusiya yerekanye ko azi Karate yakubitira rimwe abantu bagera ku 10 ( AMAFOTO)

Vladmir Putin Perezida w’Uburusiya yerekanye ko azi Karate yakubitira rimwe abantu bagera ku 10 ( AMAFOTO)

Amafoto yatangaje benshi cyane aho perezida w’igihugu cy’Uburusiya, Vladmir Putin yagaragaye ari gukubitagura abantu bari kwiga karate mu mujyi wa Sochi , bigatungura benshi bamucyekaga ko atakibasha gutera ingumi n’imigeri kubera ikigero arimo cy’Imyaka 66 y’amavuko aho byamuviriyemo no kuvunika urutoki.

Vladmir Putin ni umwe mu Baperezida b’Ibihangange hano ku Isi ya Rurema batinyitse , ari mu bantu kandi bavuga rikijyana nta kumuhakanya, Putin muri rusanga usanga aba ahanganye na Petezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump,baterana amagambo y’urudaca.

Mu minsi yashize Donald Trump yahamije ko adatinya uburusiya kandi ntanatinya umusaza ubuyobora, byaje kandi aho umyganga wa Donald Trump yahamije ko Trump adahagaze neza mu buzima bwe kubera ko ari kugenda abyibuha cyane .

Imyitozo ya Vladim Putin yamaze hafi Isaha yose (60Min) ari gutera ingumi ,aha yaje no kuhura n’ikirangirire mu gutera ingumi ,Natalia Kuzyutina , uyu mukobwa yaje no kwegukana imidali ya Olempike,ari muri bamwe batinyitse cyane mu Burusiya
.