Volleyball: Ikipe y’igihugu igiye gutangira imyiteguro y’ imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 20 n’abahungu batarengeje imyaka 21 bagiye gutangira imyiteguro yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Volleyball: Ikipe y’igihugu igiye gutangira imyiteguro y’ imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi
5qmedias

IKipe y'igihugu y'abakobwa batarengeje imyaka 20 n'abahungu batarengeje imyaka 21 bagiye gutangira imyiteguro yo gushaka itike y'igikombe cy'isi.

Imikino izakinirwa muri Kenya ku bakobwa guhera tariki 24 Kanama kugeza kuri 3 Nzeli 2018 naho ku bahungu igakinirwa muri Nigeria guhera tariki 10-20 Nzeli 2018.

Ikipe y’igihugu y’abakobwa yatangiye imyitozo izageza ku I tariki  ya 23 berekeza muri Kenya naho abahungu bo bazatangire imyitozo tariki 31 Kanama kugeza tariki 9 Nzeli 2018 muri Petit stade Remera.

Kuri ubu kandi ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)
ryamaze gushyiraho abatoza b’aya makipe ndetse abatoza bamaze no guhamagara abakinnyi bagomba gutangira imyitozo.

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com