Vuba aha,Umuherwe Jack Ma araba agarutse mu Rwanda

Ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB) kiratangaza ko tariki ya 31 Ukwakira 2018, u Rwanda rwiteze kuzakira Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze kompanyi y’Ubucuruzi bwo kuri Internet  izwi nka Alibaba Group.

Vuba aha,Umuherwe Jack Ma araba  agarutse mu Rwanda
Internet photo

Ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB) kiratangaza ko tariki ya 31 Ukwakira 2018, u Rwanda rwiteze kuzakira Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze kompanyi y’Ubucuruzi bwo kuri Internet  izwi nka Alibaba Group.

Uruzinduko rwa Jack Ma ruzaba rugamije kugirana imikoranire  n’abashoramari b’Abanyarwanda mu gushaka uburyo bafatanya mu mishinga itandukanye.”

Urwego rwa RDB ruvuga kandi ko mu  nkingi zingenzi zitanga amahirwe y’ishoramari,harimo ibikorwa by’ ubukerarugendo, ibyo guhererekanya amafaranga anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwifashisha za telefone, n’ibindi nkiby’uburezi .

Uruzinduko rwa Jack Ma  ruzaba rubaye urwa kabiri agiriye  mu Rwanda,nyuma yo kwitabira inama ya Youth Connekt yabereye i Kigali  muri  Nyakanga 2017.

Icyo gihe, uwo muherwe w’Umushinwa yasezeranyije ba rwiyemezamirimo bato 200 ba Afurika ko Alibaba igomba kubafasha mu mishinga ine yatekerejeho.

Hari nko kubatumira ku cyicaro cya Alibaba kwiga ubucuruzi bwo kuri internet n’ikoranabuhanga, gufatanya na za kaminuza zitandukanye muri gahunda z’ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet (e-commerce) n’ikoranabuhanga rya mudasobwa,gushyigikira ibikorwa byo kurengera inzovu n’izindi nyamaswa za pariki . 

Kuri ubu uyu muherwe Ma Yun uzwi nka Jack Ma abarirwa umutungo wa miliyari 30.3 z’amadolari ya Amerika.