Wenda hazasigare akaguru ariko Rayon ntizadutsinde- Perezida wa Kiyovu abwira abakinnyi

Wenda hazasigare akaguru ariko Rayon ntizadutsinde- Perezida wa Kiyovu abwira abakinnyi

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 1 Ukwakira 2019, mu muhango wo guha abakinnyi nomero bazambara muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020, wabereye kuri Stade ya Mumena, Perezida wa Kiyovu Leonard Bushayija yasabye abakinnyi kuzatsinda Rayon Sports uko byazagenda kose. Ngo n’akagaru nigashaka kazahasigare!

Umwaka wa Shampiyona uzatangira mu mpera z’iki Cyumweru.

Bushayija Léonard yasabye abakinnyi ba Kiyovu Sports kuzitwara neza bakegukana igikombe ariko by’umwihariko bagakora ibishoboka byose Rayon Sports ntibatsinde, ababwira ko aho kugira ngo ibatsinde “bacika amaguru”.

Ati: “Kiyovu Sports ni ikipe ikomeye kandi igomba gukomera. Intego yacu ni ugutwara igikombe byaba bidakunze tukaza mu makipe ane ya mbere. Ejo bundi narebye uko mukina mbona imikinire yanyu ari myiza kandi buri wese arabibona. Twabonye umuterankunga, ibyo umutoza yahoze avuga byaducaga intege ntabwo bizongera kuba.”

Yabwiye abanyamuryango ba Rayon kutirara ngo ni uko bafite umuterankunga ahubwo abasaba gukomeza gukora bagatsinda bityo bakinjiza amafaranga menshi.

Yasezeranyije abakinnyi ko nta we uzagira ikibazo kandi ko uzabona hari ibitagenda neza yazegera ubuyobozi bakabiganira ho.

Ashingiye kuri ibi avuga ko nta kabuza abakinnyi bagomba kuzitwara neza ariko cyane cyane bakamutsindira Rayon Sports.

Léonard yagize ati: ”Reka mbasabe, ntabwo nshaka ko Rayon Sports izadutsinda, ni cyo cya mbere mubishyire mu mihigo yanyu wenda muzacike akaguru ariko ntibatsinde. Tubari hafi uzagira ikibazo azatubwire.”

Kiyovu Sports izakina umukino wayo wa  mbere wa Shampiyona na Étincelles i Rubavu tariki ya 5 ukwakira 2019.

Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu uzaba taliki 01, Ukuboza, 2019, umukino ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Nizeyimana Jean Claude(Rutsiro) azajya yambara 10

Isiaka uzajya wambara 11 mu mugongo

Hamidou azajya yambara 5

Abakinnyi ba Kiyovu bahawe nomero bazambara muri shampiyona itaha