Wowe wahisemo kuba dogiteri cyangwa gutwara indege njye mpitamo kwambara ubusa, ikibazo sinumva aho kiri? –Shugatiti

Wowe wahisemo kuba dogiteri cyangwa gutwara indege njye mpitamo kwambara ubusa, ikibazo sinumva aho kiri? –Shugatiti

Abakobwa benshi b’ibyamamare harimo abo usanga kwamamara kwabo byaraturutse ku gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo ndetse n’amashusho bambaye ubusa n’ibindi bisa nabwo. Akenshi usanga harimo abanyamideli,abakinnyikazi ba filimi utibagiwe n’abandi bitwa abaslayQueen.

Muri uru rugamba rwo gushaka kwamamara binyuze muri buno buryo bahuriramo n’ibitutsi byinshi aho ababakurikira usanga babandagaza babita abanebwe,ko batunzwe nubusa bwabo bakasaba banagira  inama yo kubivamo bagakora ibindi ariko bo bakaba batabikozwa bitwaje  ko aribyo bibatunze babikuramo akaryo.

Ibi rero bituma bamwe muri abo bakobwa badukira abibasiriye amafoto yabo no kwambara ubusa kwabo babatuka nuko nabo kwifata bikabananira bakabishyura mu mvugo zuje uburakazi mu rwego rwo kwitabara.

Nkuko ikinyamakuru ghanavibes dukesha iyi nkuru cyabyanditse, Umukinnyi wa filimi wo mu gihugu cya Ghana akaba n’umunyamideli ku rubuga rwa Instagram, Shuga titi yabwiye amagambo akomeye arimo uburakari abantu bavuga ko badashimishwa no kumubona yiyambitse ubusa ku mbuga nkoranyambaga.

Shuga titi yavuze ko mu gihe bagenzi be bakuranye, bifuzaga kuba abadogiteri , abatwazi b’indege ndetse n’indi mirimo ikomeye kandi yiyubashye, we buri gihe yumvaga ashaka kuba umukobwa werekana umubiri akenshi yambaye ubusa.(Nudity)

Ubwo yatangaga ikiganiro kuri Angel TV, shugatiti yasobanuye ko akazi akora ko kwiyambika ubusa kamaze kumwinjiriza byinshi kuva yatangira kubikorera ku mbuga nkoranyambaga ze.

“Buri igihe numvaga shaka gukina filimi, ndetse ibyo muvuga ngo nambara ubusa nibyo byatumye mbona amahirwe yo gukoreshwa mu mafilimi atandukanye. 

Abagabo bamwe na bamwe bajya bampamagara bakama amafaranga 1000 cy’amadorari hatarimo ko nza kuryamana na bo,rero kwiyambika ubusa bwaramfashije ubu nibwo mpanze amaso nk’akazi kanjye ka buri gihe” 

“Njya mfata amadorari ibihumbi 5000 ndetse no kuzamura, kubera abagabo bampa amadorari igihumbi ntakintu turakorana, rero sinaguca  amafaranaga make niba wifuza kuryamana nanjye.  Nkeneye kwiyitaho njyewe ubwange kugirango ibiciro byo kumbona bizamuke.”

Uyu mukobwa usanzwe yitwa Abena Serwaa Frimpong Manso yigeze gutangazo mu mwaka ushize ko buri mashusho ndetse n’amafoto ashyira kuri Instagram bamwishyura amafaranga menshi.

“ndishurwa kubyo nkora. Mbona amafaranga menshi ku mafoto nambaye ubusa ndetse niyo ndikuzunguza ikibuno n’ikindi kintu nkorera kuri Instagram”

Shugatiti akunda kwambara ubusa mu mafoto ye hafi ya yose! Irebere amwe muri iyo hano hasi.