Zambia yafunze Rastaurant y'abashinwa bashinjwa ivangura rishingiye ku ruhu

Zambia yafunze Rastaurant y'abashinwa bashinjwa ivangura rishingiye ku ruhu

Igihugu cya Zambia cyahisemo gufunga Restaurant y'abashinwa bashinjwa ivangura rishingiye ku ruhu i Lusaka mu murwa mukuru w'iki gihugu.

Nkuko byatangajwe n'abayobozi b'iki gihugu bavuga ko bahisemo gufunga iyi Restaurant nyuma yo kubuza umugabo ukomoka muri Zambia kwinjira muri iyo Restaurant kuri iki cyumweru.

Amakuru akomeza avuga ko abo bashinwa bavuze ko uwo mugabo ari umunyamahanga adakwiye kwinjira muri iyo Rastaurant ikintu cyafashwe nk'ivangura rikomeye rishingiye ku ruhu.

Meya w'umujyi wa Lusaka Miles Sampa yavuze ko indi mpamvu yatumye bavunga iyo Restaurant ari uko ku mafunguro yabo bandikaho amagambo ari mu rurimi rw'igishinwa kandi itegeko ari ugukoresha icyongereza gusa.

Meya yakomeje avuga ko ivangura ryose ryarangiranye na 1964 igihe iki gihugu cya Zambia cyaboneyeho ubwigenge.