Zari yababajwe bikomeye n'urupfu rw'umugore wa manager wa Diamond

Zari yababajwe bikomeye n'urupfu rw'umugore wa manager wa Diamond

Umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yababajwe bikomeye n’urupfu rw’umugore Babu Tale(manager wa Diamond), aho avuga ko nk’umubyeyi umutima we wuzuye intimba ku bw’abana asize harimo n’utaruzuza imyaka 3.

Ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2020 ni bwo Shamsa Tale, umugore wa Babu Tale yitabye Imana n’ubwo icyo yazize kitaratangazwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yavuze ko n’ubwo kwizera ko yapfuye bigoye ariko na none ababajwe n’abana asize.

Yagize ati“biragoye kubyizera ariko ni ko kuri. Umutima wanjye urashavuye, wuzuye intimba ku bw’abana bawe Shammy ariko Imana iracyaganje. Izabitaho ni cyo yakora neza. Ruhukira mu mahoro muvandimwe.”

Shamsa akaba asize abana batatu, hakaba harimo n’umwe utaruzuza imyaka 3, kikaba na kimwe mu byababaje Zari Hassan.

Diamond yari yagiiye mu kiriyo cy'umugore wa Babu Tale