Ziriya ndirimbo rero …Ziriya ndirimbo ubundi naranaziretse-Bruce Melody avuga ku "Bishegu"

Ziriya ndirimbo rero …Ziriya ndirimbo ubundi naranaziretse-Bruce Melody avuga ku "Bishegu"

Umuhanzi Bruce Melody yahamije ko atazongera gukora indirimbo zirimo amagambo benshi bavuga ko yamamaza ubusambanyi we afata nko kuba ‘yaraguye mu ikosa’  avuga ko yazihagaritse, atazongera.

Mu kiganiro hamwe na Mariya Yohani yabajijwe ku ndirimbo  akora zirimo amagambo asa n’ubusambanyi  bamwe bita ‘ibishegu’, Melody avuga ko yazihagaritse.

Yagize ati “Ziriya ndirimbo rero […] Ziriya ndirimbo ubundi naranaziretse, nari mfite nkeya nananiwe no guhimba izindi nkazo, ubu rero nagiye mu bindi.”

Yakomeje agira ati “Nyine urumva biranagoye, abantu batubanjirije muri bake cyane kandi namwe uba ubona muri mu zindi nshingano cyane kuruta umuziki, rero ntabwo dufite abantu benshi bo kwigiraho.”

“Kuba umuhanzi yagwa mu ikosa birashoboka ahubwo kutabimenya nicyo kibazo, naho kugeza ubu namenye ibyo aribyo, narasobanukiwe cyane.”

Mariya Yohani yanasabye Bruce Melodie gukomeza kuririmba indirimbo nziza zirimo amagambo y’urukundo ariko akirinda gukoresha mu mashusho abakobwa bambaye utwenda tugufi cyangwa indi myambaro ishobora kugaragaza ibice by’ibanga ku mibiri yabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, we aherutse gutangaza ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.